Wednesday, November 9, 2011

CECAFA: Amavubi azacakirana na Tanzaniya ifite iki gikombe.

Guhera tariki ya ya 24 Ugushyingo kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2011 i Dar es Salaam muri Tanzaniya hateganyijwe kubera irushanwa rihuza amakipe y’ ibihugu by’Africa yo mu karere k’iburasirazuba n’iyo Hagati yiswe Tusker CECAFA Cup, ikipe y’ igihugu Amavubi ikaba yashyizwe mw’ itsinda ryua mbere aho iri kumwe na Tanzaniya izakira aya marushanwa.

Sredojevic Milutin Micho 
Ikipe y’ igihugu Amavubi ikaba izitabira aya marushanwa iherukamo ubwo yasezererwaga n’ ikipe y’ igihugu ya Tanzaniya muri ¼ cyirangiza, umutoza w’ ikipe y’ igihugu Amavubi  umunyaseribiya Sredojevic Milutin Micho nkuko tubikesha urubuga rwa interineti rwa FERWAFA akaba  yaratangaje ko anejejwe no guhangana gukomeye kuzaboneka muri iyi CECAFA kandi ko agiye gukora cyane kugirango u Rwanda rurenge amatsinda.

Uko amakipe yashyizwe mu matsinda.

Itsinda A
Tanzania, Rwanda, Ethiopia na Djibouti.
Itsinda B
Uganda, Burundi, Zanzibar na Somalia.
Itsinda C
Sudan, Kenya, Malawi na Eritrea.

Ikipe y’ igihugu Amavubi ikazitabira iyi mikino imaze gukina imikino ibiri n’ ikipe y’ igihugu ya Eritrea izasobanura nimba u Rwanda ruzaba rwabonye itike yo gushyirwa mu matsinda aho amakipe azacakirana ashaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Isi kizabera muri Brazil 2014.

No comments:

Post a Comment