Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2011 byari bishyushye mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’ u Bwongereza aho ikipe ya Man U yizihizaga imyaka 25 umutoza wayo Sir Alex Ferguson amaze ayitoza.
Sir Alex Ferguson yatangiye gutoza iyi kipe tariki ya 6 Ugushyingo 1986. mu rwego rwo kumushimira, abayobozi n’abafana b’ ikipe bari bamuteguriye ibirori bitandukanye ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa shampiyona kuri uyu wa gatandatu.
Umukino ugiye gutangira, abakinnyi bavuye mu rwambariro mbere y’ umutoza Alex Ferguson baraza bamukorera koridori (corridor) kugirango acemo hagati, bigaragaza kumuha icyubahiro ; byakomeje Sir Alex Ferguson ageza ijambo ku bari muri Stade ya Manchester United ariyo Old Trafford, akaba yabashimiye kubyo bagezeho bafatanyije, akomeza avuga ko yagize amahirwe yo gutoza ikipe ya mbere ku isi n’abakinnyi beza bagiye banyura mu ikipe yabaga atoza mu bihe bitandukanye.
Sir Alex Ferguson yaje kubona ko hari igice cya Stade bamwitiriye, hari handitseho Sir Alex Ferguson Stand mu nyuguti z’ umutuku.
Mu myaka 25 amaze atoza Man U, Sir Alex Ferguson akaba amaze gutwara muri rusange ibikombe 37 !
Abenshi mu bihangange bya ruhago bagize icyo bamuvugaho, wasangaga bose bahurira ku kuba uyu mugabo yaragaragaje ubutwari mu guteza imbere ruhago kandi akaba yarakoze byinshi bitangaje babona ko bidapfa gukorwa na buri wese.
Abakinnyi b’ ikipe ya Manchester United bakaba bahaye umutoza wabo impano y’amanota atatu babifashijwemo na Brown wigeze gukinira Man U, ubwo yitsindaga igitego kimwe rukumbi cyagaragaye ku mukino wabahuje na Sunderland.
Download: eType1.com/f.php?FHVdoy
![]() |
Sir Alex yinjira mu kibuga amakipe yose amuha icyubahiro. Download: eType1.com/f.php?FHVdoy |
![]() |
ubwo yatangaga ijambo kubari bahari bose |
No comments:
Post a Comment