Saturday, November 19, 2011

Nicyi wamenya kuri Tour of Rwanda 2011.


Tour of Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare, rikorwa rizenguruka u Rwanda mu byiciro bitandukanye. Rikaba ryaratangiye mu 1989.


Tour of Rwanda itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY). Mu mwaka 2009 ryashyizwe kuri gahunda y’amasiganwa mpuzamahanga abera ku mugabane wa Afurika, Tour of Rwanda 2011 ikazaba iri ku nshuro ya 3 ibaye kuva yashyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa yo mu rwego rw’ Afurika.
Tour of Rwanda 2011 izitabirwa n’amakipe 12 azaba arimo abakinnyi bagera kuri 60, aturutse mu bihugu 11 harimo n’ u Rwanda, bamwe mu bakinnyi bibihangange bazitabira iyi Tour of Rwanda 2011 twavugamo nka umunya Maroc Adil Jelloul, abanyarwanda Niyonshuti Adrien na Ruhumuriza Abraham, Umunya Afurika y’Epfo Janse Van Rensburg n’abandi.
Tour of Rwanda 2011 izamara iminsi itandatu, ikazatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2011 irangire tariki ya 26 Ugushyingo 2011, abakinnyi bakazasiganwa ahantu hareshya n’ ibirometero bisaga 1000 mu byiciro birindwi n’ ikindi kimwe kigufi (4 km) kizakinwa ku munsi wa mbere ubwo hazaba hafungurwa iryo siganwa.
Tour of Rwanda 2011 ikaba izanyura mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no hanze, muri byo twavuga nka TV5 Monde, L’Equipe, RMC Info, RFI,The Guardians, RTV, IGIHE.com n’ ibindi.
Kubera ukuntu umukino w’ amagare uri kugenda uzamuka mu Rwanda, abanyarwanda nabo bari kugenda bawukunda kurushaho, ubu abeshi bakaba bategereje kureba uzegukana iyi Tour of Rwanda 2011 agasimbura igihangange umunya Eritrea Teklehaimanot Daniel waryegukanye umwaka ushize.

No comments:

Post a Comment