Wednesday, November 9, 2011

Abakinnyi b’u Rwanda mu gutwara amagare 5 bazitabira imikino Nyafurika izabera muri Eritrea

Ikipe y’igihugu mu mukino w’amagare ikomeje imyiteguro ikomeye mbere yo guhaguruka berekeza mu gihugu cya Eritrea nkuko biteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2011, bakazitabira imikino Nyafurika mu isiganwa ry’amagare rizaba tariki ya 9 kugeza 14 Ugushyingo 2011.
Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), abakinnyi bagera kuri 18 bakomeje imyitozo ikomeye n’umutoza wabo Jonathan Bauer mu rwego rwo kugira ngo bazitware neza mu marushanwa akomeye bagiye kwitabira harimo Shampiyona Nyafurika izabera mu gihugu cya Eritrea ikazitabirwa n’ikipe y’abasore batanu bazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2011 na Rwanda Air ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, hakazakurikiraho Tour du Rwanda izabera mu Rwanda guhera tariki ya 20 Ugushyingo 2011 ikazagaragaramo amakipe abiri y’Abanyarwanda.
Ikipe y’igihugu izitabira imikino Nyafurika izaba igizwe na Adrien Niyonshuti uheruka kwegukana Kigali City Tour akaba akinira muri Afurika y’Epfo, abakinnyi babiri baheruka kujya kwitoreza mu Busuwisi aribo Gasore Hategeka na Nicodem Habiyambere hiyongereho Nathan Byukusenge na Joseph Bizumuremyi.
Perezida wa FERWACY, Aimable Bayingana akaba aherutse gutangariza IGIHE.com ko biteguye kwitwara neza bitewe n’imyitozo abakinnyi barimo ndetse n’uburyo bamwe bagiye babashakira uburyo bwo kujya kwitoreza hanze y’igihugu bigatuma hari byishi bahigira nko kumenyera amasiganwa, ndetse no gutinyuka abandi bakinnyi bibihangange, Bayingana yakomeje atangaza ko n’ibikoresho baheruka kubona bizagira byishi bibongerera.
Iri siganwa Nyafurika ni rimwe mu bishobora gutuma abakinnyi babona itike yo kwitabira imikino olempike izabera mu mujyi wa Londre mu Bwongereza mu mwaka utaha wa 2012, usibye Adrien Niyonshuti wamaze kubona iyo tike abakinnyi bakaba bashaka gukoresha ayo mahirwe bakaba bakwitwara neza bakabasha kuhakura iyo tike.
Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare ikaba izagaragaramo ibihangange bitandukanye nk’umunya Eritrea Daniel Teklehemanote wayegukanye umwaka ushize ubwo ryaberaga mu Rwanda, hakazagaragaramo abakinnyi nk’umunyamaroke Adil Jerulu n’abandi.

No comments:

Post a Comment