Ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2011 mu Rwanda hateganyijwe gutangira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi ku izina rya Tour of Rwanda, umukinnyi w’ umunyarwanda Adrien NIYONSHUTI akazakinira ikipe ye ya MTN QHUBEKA.
Mu kiganiro twagiranye na Perezida wa FERWACY Aimable BAYINGANA, yadutangarije ko Adrien NIYONSHUTI azakinira ikipe ye ya MTN QHUBEKA. Bayingana yagize ati : “Koko Adrien azakinira club asazwe akinira yo muri Afurika y’ epfo ya MTN QHUBEKA, ntabwo azakinira ikipe y’ u Rwanda nkuko byari bisanzwe”.
Bayingana ati : “Kuba Adrien azakinira iriya kipe koko bishobora kuzatuma ikipe y’ u Rwanda ishobora kutitwara neza muri iyi Tour of Rwanda 2011 kuko azaba ari umukinnyi ukomeye uvuye mu ikipe, ariko na none bizatuma yitwara neza kuko azaba ari mu ikipe ikomeye noneho agire amanota menshi ayo manota niyo ishyirahamwe ry ‘ umukino w’ amagare kw’ Isi (UCI) rigenderaho ryerekana uko ibihugu bihagaze, byumvikana ko dushobora kuzahita tuzamuka mu myanya myiza”.
Perezida wa FERWACY Bayingana yanakomeje asobanura ko bizanatuma hari undi mwanya uboneka mw’ ikipe y’ igihugu hakajyamo undi mwana w’ umunyarwanda, ibyo bizatuma hakomeza kwiyongera umubare w’abanyarwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga bakanagira n’amahirwe yo kwerekana icyo bashoboye.
Umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana yakomeje adutangariza ko Adrien Niyonshuti azajya akina yambaye umwenda w’ ikipe y’ u Rwanda, ibi bikazajya bigira uruhare mu gutera abandi morale kuko nubwo azaba ari mu yindi kipe ariko akiri kumwe nabo.
Adrien Niyonshuti waje ku mwanya wa 8 muri Tour of Rwanda y’ umwaka ushize akazaba ari mw’ ikipe ya MTN QHUBEKA, aho azaba ari kumwe na bamwe mu bakinnyi b’ibihangange nk’ umunyafurika y’ epfo Janse Van Rensburg Jacques uherutse kwegukana umwanya wa 2 mu marushanwa nyafurika yaberaga muri Eritrea, iri rushanwa abasiganwa bazenguruka hafi mu ntara zose zigize u Rwanda mu byiciro bitandukanye rikazenguruka ahantu harenga ibirometero 1000 (1000km).
No comments:
Post a Comment