Umutoza w’ikipe y’igihugu AMavubi Sredejovic Milutin Micho yatangaje abakinnyi 18 agomba kwitabaza mu mukino utegerejwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/11/11 muri Eritrea.
Uyu mukino ukaba uri mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil aho u Rwanda rubanje mu ijonjora rya mbere.
Biteganyijwe ko ikipe ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane mu masaha ya mu gitondo aho izakora imyitozo yanyuma i Asmara mu masaha ya nimugoroba mbere yo gukina umukino kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa cyenda n’igice.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 15/11/11 i Kigali , aho ikipe izaba yatsinze indi muri iyi mikino yombi ariyo izakomeza mu matsinda ikazaba iri mu itsinda H hamwe na Benin, Mali na Algeria.
Abakinnyi bahamagawe :
- Jean Claude Ndoli
- Jean Luc Ndayishimiye
- Eric Gasana
- Ismail Nshutiyamagara
- Kalisa Mao
- Albert Ngabo
- Olivier Karekezi
- Haruna Niyonzima
- Hussein Sibomana
- Meddie Kagere
- Frederic Ndaka
- Jean Baptiste Mugiraneza
- Jean Claude Iranzi
- Elias Uzamukunda
- Jerome Sina
- Emery Bayisenge
- Andrew Buteera
- Kamana Bokota Labama
No comments:
Post a Comment