Saturday, June 25, 2011

Abantu barenga 2000 nibo bazitabira umunsi mpuzamahanga olempike mu Rwanda

Kuwa Kane tariki ya 23 Kamena mu cyumba cy’ inama cya komite olempike y’ u Rwanda, abayobozi ba komite olempike y’ u Rwanda bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hasobanurwa ku munsi mpuzamahanga olempike uba buri mwaka.




Nk'uko byasobanuwe na Dr Charles Rudakubana, umuyobozi wa komite olempike y’ u Rwanda, buri mwaka hategurwa umunsi mpuzamahanga wa olempike, ukabera mu bihugu byose tariki ya 23 Kamena, ariko ngo mu Rwanda uyu munsi wimuriwe tariki ya 16 Nyakanga 2011.

Rudakubana ati: “Mu Rwanda uyu munsi twawimuriye tariki ya 16 Nyakanga 2011, ukazabera mu mujyi wa Kigali, ibi byatewe n’uko uyu munsi wagiye uhura n’izindi gahunda nyinshi.”

Dr Rudakubana yakomeje asobanura uyu munsi wa olempike ko ari umunsi bakanguriraho abantu bose ibyiza bya siporo mu ngeri zose aho yatanze urugero rw’ abateganyijwe kwitabira uyu munsi.

Rudakubana ati: “Uyu ni umunsi w’abantu b’ingeri zose, mu bantu barenga ibihumbi bibiri duteganya bazitabira uyu munsi haba harimo kuva ku bana b’imyaka 10 kuzamura.”
Umunyamabanga wa komite olempike y’ u Rwanda Parfait Busabizwa yatangaje ko kuri uyu munsi ataba ari nkaya marushanwa asazwe n’ubwo aba ari nk’amarushanwa yo gusiganwa ko baba bashaka guhuriza abantu hamwe bagasabana bakaganira hakanabaho n’ibindi bikorwa bihuza abantu, yakomeje atangaza ko kuri uyu munsi hazabaho no gupima indwara z’umutima na diyabete ku buntu kuko hari igihe umuntu aba ashobora kuba ayirwaye atabizi.

Busabizwa yakomeje asobanura ko uyu munsi utegurwa naza komite olempike zo ku isi, mu Rwanda bakazafatanya na MIJESPOC, hakiyongeraho amadolari 3000 atangwa na komite olempike ku rwego rw’isi mu rwego rwo kugira ngo uyu munsi ugende neza.

Kuri uyu munsi hakazakorwa isiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa bagenda bisanzwe mu byiciro bitatu kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15, kuva ku myaka 16 kugeza kuri 30 no kuva kuri 30 kuzamuka. Umunsi wa olempike ukaba uba mu rwego rwo kwerekana ibikorwa bya komite olempike, inasobanura akamaro ka siporo ku buzima bw’abantu muri rusange. 

No comments:

Post a Comment