Saturday, November 19, 2011

Amavubi oye

ikipe y' igihugu Amavubi ubu yatangiye kwitegura uburyo yazitwara neza mw' itsinda rya H, bakazaba bari kumwe na Algerie, Malie, na Benin, murumva ko ritoroshye turasabwa kuyijya inyuma.

ubu abakinnyi bari mu mak8ipe yabo aho barabanza gukina imikino ya shampiyona ubundi kuwa mbere tariki ya 21 bakazahita bajya mu mwiherero wo kwitegura CECAFA.

Nicyi wamenya kuri Tour of Rwanda 2011.


Tour of Rwanda ni irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare, rikorwa rizenguruka u Rwanda mu byiciro bitandukanye. Rikaba ryaratangiye mu 1989.


Tour of Rwanda itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY). Mu mwaka 2009 ryashyizwe kuri gahunda y’amasiganwa mpuzamahanga abera ku mugabane wa Afurika, Tour of Rwanda 2011 ikazaba iri ku nshuro ya 3 ibaye kuva yashyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa yo mu rwego rw’ Afurika.
Tour of Rwanda 2011 izitabirwa n’amakipe 12 azaba arimo abakinnyi bagera kuri 60, aturutse mu bihugu 11 harimo n’ u Rwanda, bamwe mu bakinnyi bibihangange bazitabira iyi Tour of Rwanda 2011 twavugamo nka umunya Maroc Adil Jelloul, abanyarwanda Niyonshuti Adrien na Ruhumuriza Abraham, Umunya Afurika y’Epfo Janse Van Rensburg n’abandi.
Tour of Rwanda 2011 izamara iminsi itandatu, ikazatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2011 irangire tariki ya 26 Ugushyingo 2011, abakinnyi bakazasiganwa ahantu hareshya n’ ibirometero bisaga 1000 mu byiciro birindwi n’ ikindi kimwe kigufi (4 km) kizakinwa ku munsi wa mbere ubwo hazaba hafungurwa iryo siganwa.
Tour of Rwanda 2011 ikaba izanyura mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no hanze, muri byo twavuga nka TV5 Monde, L’Equipe, RMC Info, RFI,The Guardians, RTV, IGIHE.com n’ ibindi.
Kubera ukuntu umukino w’ amagare uri kugenda uzamuka mu Rwanda, abanyarwanda nabo bari kugenda bawukunda kurushaho, ubu abeshi bakaba bategereje kureba uzegukana iyi Tour of Rwanda 2011 agasimbura igihangange umunya Eritrea Teklehaimanot Daniel waryegukanye umwaka ushize.

Adrien Niyonshuti azakinira ikipe ya MTN QHUBEKA muri Tour of Rwanda 2011.


Ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2011 mu Rwanda hateganyijwe gutangira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi ku izina rya Tour of Rwanda, umukinnyi w’ umunyarwanda Adrien NIYONSHUTI akazakinira ikipe ye ya MTN QHUBEKA.
Mu kiganiro twagiranye na Perezida wa FERWACY Aimable BAYINGANA, yadutangarije ko Adrien NIYONSHUTI azakinira ikipe ye ya MTN QHUBEKA. Bayingana yagize ati : “Koko Adrien azakinira club asazwe akinira yo muri Afurika y’ epfo ya MTN QHUBEKA, ntabwo azakinira ikipe y’ u Rwanda nkuko byari bisanzwe”.




Twagerageje kumenya niba nta mpungenge bishobora gutera ku ikipe y’ igihugu, Bayingana adusobanurira ko nta mpungenge bizatera kuko ahubwo bizazamura u Rwanda ku rutonde rw’ ishyirahamwe ry ‘ umukino w’amagare kw’ isi (UCI).
Bayingana ati : “Kuba Adrien azakinira iriya kipe koko bishobora kuzatuma ikipe y’ u Rwanda ishobora kutitwara neza muri iyi Tour of Rwanda 2011 kuko azaba ari umukinnyi ukomeye uvuye mu ikipe, ariko na none bizatuma yitwara neza kuko azaba ari mu ikipe ikomeye noneho agire amanota menshi ayo manota niyo ishyirahamwe ry ‘ umukino w’ amagare kw’ Isi (UCI) rigenderaho ryerekana uko ibihugu bihagaze, byumvikana ko dushobora kuzahita tuzamuka mu myanya myiza”.
Perezida wa FERWACY Bayingana yanakomeje asobanura ko bizanatuma hari undi mwanya uboneka mw’ ikipe y’ igihugu hakajyamo undi mwana w’ umunyarwanda, ibyo bizatuma hakomeza kwiyongera umubare w’abanyarwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga bakanagira n’amahirwe yo kwerekana icyo bashoboye.
Umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana yakomeje adutangariza ko Adrien Niyonshuti azajya akina yambaye umwenda w’ ikipe y’ u Rwanda, ibi bikazajya bigira uruhare mu gutera abandi morale kuko nubwo azaba ari mu yindi kipe ariko akiri kumwe nabo.
Adrien Niyonshuti waje ku mwanya wa 8 muri Tour of Rwanda y’ umwaka ushize akazaba ari mw’ ikipe ya MTN QHUBEKA, aho azaba ari kumwe na bamwe mu bakinnyi b’ibihangange nk’ umunyafurika y’ epfo Janse Van Rensburg Jacques uherutse kwegukana umwanya wa 2 mu marushanwa nyafurika yaberaga muri Eritrea, iri rushanwa abasiganwa bazenguruka hafi mu ntara zose zigize u Rwanda mu byiciro bitandukanye rikazenguruka ahantu harenga ibirometero 1000 (1000km).

Ese abanyarwanda bategereje gute Tour of Rwanda 2011 ?




Buri mu mpera z’ umwaka mu Rwanda habera irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa Tour of Rwanda, iri rushanwa abasiganwa bazenguruka hafi mu bice byose bigize u Rwanda. Iri siganwa riba mu byiciro bitandukanye rikazenguruka ahantu harenga ibirometero 1110 (1110km).
Umukino w’ amagare n’ umwe mu mikino ikuzwe cyane mu Rwanda, uyu mukino ukaba ufite umwihariko wo kuba ugaragara ahantu henshi (mu duce twishi) hatandukanye kandi n’abawureba bakawurebera ubuntu. Tour of Rwanda 2011 itegerejwe cyane n’abakunzi b’ umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, urebeye kuri amwe mu marushanwa amaze iminsi aba mu Rwanda asa nkategura iri siganwa wasangaga ku mihanda hari abafana benshi cyane, iyo uganiriye na bamwe mu baje kureba uyu mukino bakwereka uburyo uyu mukino ari mwiza cyane, mu minsi ishize twaganiriye na bamwe mu bafana barimo bakurikirana Kigali City Tour 2011, abeshi bakubaza nimba ari Tour of Rwanda yatangiye, cyagwa igihe izatangirira cyane ko abeshi baba bayitegereje.
Tour of Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 yagizwe isiganwa mpuzamahanga, kuva icyo gihe iri siganwa ryahinduye isura, umubare w’abakinnyi wariyongeye kandi hatangira kuzamo n’abakinnyi ba mbere mu rwego rwa Afurika nandi makipe atandukanye aza aturutse hirya no hino kw’ Isi, ibi nabyo byatumye umubare w’abakurikiranaga iri siganwa wiyongera cyane.
Tour of Rwanda 2011 ikaba itegerejwe na benshi aho kuri ubu mu Rwanda abantu baba babikurikiranye mu bitangazamakuru bitandukanye bazi neza agace amagare ari bucemo, ugasanga mudusantere abantu buzuye cyane ahantu haba hirengereye ku buryo babasha kureba igice kinini cy’ umuhanda.
Amakuru ducyesha akanama gashizwe gutegura Tour of Rwanda n’ uko uyu mwaka bizeyeko umubare w’abanyarwanda ndetse n’abandi baza gukurikirana iri siganwa uziyongera bagendeye ku buryo imibare y’abafana mu marushanwa atandukanye yo gusiganwa ku magare yagiye yiyongera muri iyi myaka ishize.

Amakipe 10 azitabira Tour of Rwanda yamaze kugera i Kigali.






Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2011 mu masaha y’ umugoroba, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe hageze amakipe ya AVIA FLANDERS yo mu Bubiligi na REINE BLANCHE yo mu Bufaransa.
Aya makipe yaje yiyongera ku yandi makipe yamaze kugera i Kigali harimo ikipe ya TYPE 1 SANOFI yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iya MTN QHUBEKA yo muri Afurika y’epfo n’ ikipe y’ igihugu ya Tanzanie, ikipe y’ igihugu ya Gabon, ikipe y’ igihugu ya Kenya n’ikipe y’ igihugu ya Ethiopia.
Kugeza ubu amakipe yose azitabira Tour of Rwanda 2011 uko ari 8 akaba yamaze kugera mu Rwanda aho acumbikiwe mu ma Hoteri atandukanye yo muri Kigali, hakiyongeraho amakipe abiri y’ u Rwanda Kalisimbi n’ Akagera.
Tour of Rwanda 2011 iratangira kuri icyi Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2011 ikazatangirira kuri Stade Amahoro guhera saa munani (14h00).

Thursday, November 10, 2011

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze Asmara


Kuwa Kane tariki ya 10/11/2011 ku isaha ya saa sita n’iminota 20 ku isaha ya Asmara mu gihugu cya Eritrea, hari ku isaha ya saa tanu n’iminota 20 ku isaha yo mu Rwanda, nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yari igeze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Asmara.

Hari izuba ariko rivanze n’umuyanga urangwa muri icyo gihugu, ikipe yahise yerekeza kuri Hotel yitwa Asmara Palace, abakinnyi bajya gufata ifunguro bajya gufata akaruhuko, imyitozo ikaza gukorwa ku isaha ya saa cyenda n’igice ku isaha ya Asmara ubwo ni saa munani n’igice yo mu Rwanda.

Umukino ukaba uzakinwa kuwa gatanu saa cyenda n’igice ya Asmara, abatoza n’abakinnyi bose intero yabo nimwe gushaka intsinzi mu mukino wejo.






Si ibihuha Micho arashaka kuzana super sport mu Rwanda


Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi Sredejovic Milutin, Micho, atangaza ko iyo agiye mu gihugu azana ibye byose mu gihugu, yaba inshuti, ubumenyi bwe n’ubwenge bwe aho agiye mu kazi hose.

Aya magambo yayabwiye itangazamakuru ubwo ryamubazaga,niba koko ibyavuzwe ko yaba afitanye ubushuti na bamwe mu bayobozi ba Supersport,televiziyo mpuzamahanga ikunze kwerekana imikino mpuzamahanga,ari ukuri.
Yagize ati:”ibi byose bisaba ko televiziyo y’u Rwanda izaba ifite ibyuma bikomeye byabasha kohereza amashusho agezweho, kuko ntabwo hazava abantu muri afurika y’epfo gukoresha kamera,ariko nk’uko bimeze muri Ouganda no muri Kenya,ni uruhare rukomeye rwa TVR.

Uyu mutoza yemeza ko ko afitanye ubucuti na bamwe mu bayobozi ba Supersport kandi ko azakora ibishoboka byose,shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikerekanwa kuri iriya televiziyo mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe mu gihe bivugwa ko kuzana supersport mu Rwanda,byaba ari muri bimwe byagizwe iturufu n’uyu mutoza kugirango akunde abone akazi ko gutoza amavubi.