Ikipe y’ igihugu Amavubi yabatarengeje imyaka 17 irakina umukino wa kabiri mu gikombe cy’ Isi kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kamena 2011 saa yine z’ ijoro n’ ikipe y’ igihugu ya Uruguay, uyu mukino ukaba utegerejweho byishi nyuma yaho Amavubi atsindiwe n’ u Bwongereza.
Amavubi u17 akaza gukina umukino wa kabiri ashaka itsinzi, mu gihe baramuka batsizwe umukino wa kabiri u Rwanda rwahita rusezererwa mu marushanwa, uyu mukino ukaza kuba utoroshye ikipe ya Uruguay irashaka kubona itike yo gukomeza muri 1/8 cyirangiza mu gihe Amavubi ashaka amanota 3 ya mbere mu gikombe cy’ Isi.
Amakuru ducyesha Bonnie Mugabe abasore b’ u Rwanda bameze neza morari ni yose umutoza yabakuyemo gutekereza ko batsizwe n’ u Bwongereza ubu bari gutekereza ku, myugariro Faustin Usengimana biteganyijwe ko ari butangire muri uyu mukino nyuma yaho atagaragariye mu mukino u Rwanda rwatsinzwe n’ u Bwongereza kubera ikibazo cy’ imvune.
Kapitene w’ ikipe y’ igihugu Amavubi u17 Emery Bayisenge ati « ubwitange n’ ubushake dufite ntekerezako biratuma dutsinda uyu mukino kugirango tugumane icyizere cyo kwitwara neza muri iyi mikino, kandi no kugaruka kwa Fausti n’ ibintu byiza cyane mw’ ikipe yaba mu kibuga ndetse no kuri morari y’ ikipe, nkaba nakwizeza abanyarwanda ko tugomba gukora uko dushoboye kose tukabona itsinzi kuri uyu mukino wa kabiri ». umutoza w’ Amavubi u17 Tardy ati « ndabizi uyu uraza kuba ari umukino utoroshye, kuko ikipe ya Uruguay n’ ikipe nziza kandi ikomeye nkuko yabyerekanye itsinda Canada mu mukino wa mbere 3-0, ariko natwe tuziko ducyeneye cyane amanota 3 yuyu munsi, abakinnyi bajye bose bariteguye kandi na Faustin Usengimana araza gutangira uyu mukino », Tardy yakomeje asobanura ko kuri uyu mukino batari bukine bugarira cyane nkuko babikoze kw’ ikipe y’ u Bwongereza, ariko akemeza ko bari bwitonde cyane kuko Uruguay ifite ba rutahizamu bakomeye cyane.
Ikipe ya Mexico yakomeje muri 1/8 cyirangiza.
Ikipe y’ igihugu ya Mexico u17 yakiriye aya marushanwa yamaze kubona itike yo gukomeza mu mikino ya 1/8 cyirangiza nyuma yo gutsinda ikipe y’ igihugu ya Congo 2-1, uyu mukino ukaba utari woroshye aho ku ruhande rwa Congo abakinnyi 2 babonye amakarita 2 atukura Bassoumba ku munota wa 52 na Mpassi ku munota wa 78.
Kipe ya Jamaica ikaba yamaze gusezererwa nyuma yo gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Argentine ku bitego 2-1.
Imikino itegerejwe kuri uyu wa gatatu.
Uruguay vs Rwanda
USA vs Uzbekistan
Canada vs England
Czech Republic vs New Zealand
Uko amakipe yatsindanye ku munsi wejo.
Korea DPR 1-1 Netherlands
Mexico 2-1 Congo
Japan 1-1 France
Jamaica 1-2 Argentina
No comments:
Post a Comment