Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Primus National Football League (PNFL), isojwe ikipe APR FC ariyo yegukanye Primus Cup mu gihe amakipe nka AS Muhanga na Musanze FC yo yisanze mu cyiciro cya kabiri (D2).
RuhagoYacu.com yabakusanyirije ibintu 10 byaranze PNFL uyu mwaka.
1. Amikoro yagiye ateza ikibazo
PNFL n’ubwo isojwe ariko hagiye havuka ibibazo aho wasangaga amakipe amwe n’amwe ataka ubukene ndetse rimwe na rimwe akagerageza kwihagararaho avuga ko "ukubera ikibazo cy'ubukungu ku isi yose".
Gusa ibi byagendaga biterwa ahanini na shampiyona yatinze gutangira, ndetse yanatangira ikagenda ihagarara cyane. Ibi bikiyongeraho kandi ku bijyanye n’umutungo w’amakipe aho wasangaga abayobozi batabasha kuwucunga kuko bakinishaga abakinnyi barenze ubushobozi bwabo.
Urugero ni nko kubona nka AS Muhanga, ikipe yari izamutse vuba mu cyiciro cya mbere, n'Amagaju FC zarashakaga kwishyira ku rwego rumwe n’amakipe nka APR FC mu kugura abakinnyi bahenze kandi bakomoka hanze y’u Rwanda.
Ibi byagiye bituma amakipe mato — yabaga afite abakinnyi bahenze — atabasha kubahemba bigatuma bigendera cyangwa bagahitamo kugumuka. Iki kibazo kandi cyabaye no ku makipe y’ibigugu nka Kiyovu Sports aho wasangaga abakinnyi babanza gutangaza mbere y’umukino ko bazawukina ari uko bahembwe.
Ibi byaterwaga ahanini n’imishahara yabo ihanitse iyi kipe itari ikibasha kwigondera.
Byageze n’aho abatoza berekana ko batishimiye Komite Nyobozi nk'igihe Kiyovu Sports yatsindiraga Etincelles FC ku mukino usoza imikino ibanza ya PNFL kuri Stade Mumena. Jean Marie Ntagwabira, wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports icyo gihe, yatangaje ko iyo ntsinzi abakinnyi babonye "ari nko gukoba ubuyobozi n’abafana ba Kiyovu Sports batita ku ikipe uko bikwiye."
Si Kiyovu Sports gusa kuko na Etincelles FC byayibayeho ubwo abakinnyi bari batagihembwa ndetse uwari umutoza icyo gihe, Beken, akajya abikopeshereza ibyo kurya ku ma butiki.
Ibintu byaje guhumira ku mirari ubwo iyi kipe yari igiye gusohokera u Rwanda muri Orange CAF Confederation Cup. Icyo gihe Etincelles FC yagombaga kujya muri Congo Brazzaville gukina na FC Leopards ariko abakinnyi banga kugenda badahawe ibirarane by’imishahara yabo.
2. Abakinnyi bagiye bigendera uko bashaka
Ubukene bwakoze ku makipe ntago bworoheye n'abakinnyi dore ko bagiye bagenda uko bashaka bagerageza gushaka amaramuko mu bindi bihugu nka Bangladesh, Oman, Djibouti...
Ikipe yahuye n’uruvagusenya ni Kiyovu Sports kuko yagiye itakaza abakinnyi hagati muri shampiyona aho Hussein Mbanze na Fuad Ndayisenga — babanje kugenda mbere yo kongera kugaruka — baje gukurikirwa na Bercy Bamuma ubwo yigiraga muri Oman. Dady Birori, wari uhetse iyi kipe mu kuyitsindira ibitego, we yaje kwerekeza muri Kongo Kinshasa ubutagaruka.
Abakinnyi Abed Mulenda, Papy Gasana na Albert Nyombayire ba Rayon Sports nabo bagiye nka nyomberi.
3. Shampiyona yabaye ndende cyane
Iyi shampiyona n’ubwo isojwe ariko ibaye ndende cyane. Ibi bikaba byaratumye amakipe agenda yinubira uburyo gahunda iteguye kuko wasangaga bakina iminsi ibiri ya shampiyona bagahagarara ibyumweru bitatu. Ahanini FERWAFA igatanga ibisobanuro by’uko habaga hategurwa ikipe y’igihugu mu marushanwa runaka.
Ibi nabyo ntibyatangaga umusaruro kuko abakinnyi bajyaga mu ikipe y’igihugu nta mbaraga bafite kuko nta mikino myinshi ya shampiyona babaga bakinnye, ibi bikaba ari no muri bimwe byanengwaga cyane.
4. Abafana babaye bake ku bibuga ndetse bagacika n’intege
Ubusanzwe nk'uko shampiyona zikinwa kandi zikarebwa, abafana nibo bazifasha kuryoha bitewe n’uburyo ki baba bakurikira amakipe yabo aho aba agiye gukina hose kugirango intsinzi iboneke.
Uyu mwaka w’imikino usa n'aho utahiriye imifanire dore ko abafana basaga nk'aho bahuzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bitewe n’uko amakipe yabo yitwaraga. Hari abazaga bagataha bavuga ko basinzirira ku bibuga bagahitamo kujya kwirebera imipira yo ku mugabane w’Uburayi yabaga inabera rimwe na PNFL.
Abafana bamaze kurema izina mu Rwanda nka Rwarutabura wa Rayon Sports, Cow Bell wa Kiyovu Sports — waje guhindura akajya muri Rayon Sports akurikiyeyo Jean Marie Ntagwabira — ndetse yewe na Rujugiro wa APR FC hamwe n’abandi, wasangaga agahinda kababanye kenshi iyo amakipe yabo yabaga ari gutsindwa.
Si aba gusa kuko hari n’abandi bazwi wasangaga bibereye ku miryango ya za stade barihisha aho kwinjira mu kibuga ngo bajye gufana.
5. Ihindagurika ry’abatoza hato na hato
Primus League 2010-11 isize kiliziya ikuye kirazira mu batoza dore ko bahindaguye amakipe kakahava.
Abdul Mbarushimana wavuye muri Police FC agerageza kujya muri Nyanza FC, gusa Amagaju FC akamukura ku meza y’ibiganiro hadaciye amasaha 2 akamuha agatubutse ngo yerekeze i Nyamagabe.
Abatoza nka Benoit Akoko wagiye muri AS Muhanga akahava ajya muri Mukura VS, Sogonya (Kishi) Khamiss werekeje muri Etincelles FC shampiyona ijya kurangira, Antoine Rutsindura — bakunda kwita Mabombe — akaba yaraje kwirukanwa muri Musanze FC habura imikino 4 ngo PNFL isozwe agahita agana muri Nyanza FC.
Umutoza Beken wa Etincelles FC waje kwirukanwa bikarangira ariko agaruwe, Emmanuel Ruremesha na Radjab Bizumuremyi baje kuva muri Rayon Sports maze Ruremesha akerekeza muri La Jeunesse yari imaze gutakaza Jean Paul Kalisa ubwo yajyaga muri Rayon Sports nk’umutoza wungirije, Jean Pierre Ernezn waje mu Rwanda mu mikino ngororamubiri agahita ahitira muri Rayon Sports igihe gito...
Ibidashoboka nabyo byaje gushoboka ubwo inkuru yaje gusakara hose ko Jean Marie Ntagwabira yavuye muri Kiyovu Sports akajya kuba umutoza mukuru wa mukeba — Rayon Sports. Nyuma yo kuyisanga ahantu habi cyane, Ntagwabira arangije PNFL ashyize Rayon Sports ku mwanya wa 6.
Kiyovu Sports yahise ikora ukwihimura gutagatifu hanyuma izana umutoza wavukiye mu ikipe ya Rayon Sports. Uwo ni Jean Baptiste Kayiranga uyigejeje ku mwanya wa kabiri wa PNFL, anayiha itike yo guserukira u Rwanda muri Orange CAF Confederation Cup.
6. Mukura VS yageze ku munota wa nyuma ntawe uzi ibyayo
Ikipe ya Mukura VS ishobora kutazibagirwa uyu mwaka w’imikino cyane ko ihabiriye icyuya kidasanzwe.
Iyi kipe yarinze igera ku mukino usoza PNFL itazi niba izahaguma cyangwa ikamanuka muri D2. Gusa uburambe ifite muri iki cyiciro, izina ryayo ryabaye ubukombe ndetse no kwizera, gushyira hamwe bidasanzwe by’abakinnyi n’umutoza wabo Benoit Akoko nibyo byaranze ikipe ya Mukura VS mu mikino ya nyuma bityo binatuma igumisha ibirenge byombi muri Primus League.
Mukura VS irangije shampiyona ifite abakinnyi batarenga 16.
7. APR FC yabuze ikipe bahangana
Uyu mwaka w’imikino wasize ikipe ya APR FC isa n'aho nta kipe byari bihanganye dore ko igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye iyi kipe idatsinzwe, ndeste ugasanga amakipe amwe n’amwe asanzwe akomeye mu Rwanda atarabashije gushimaho kubera ibibazo by’ingutu yabaga yibereyemo. Ibyo byose byatumaga APR FC ikomeza kogoga ikirere yonyine.
Iyi kipe yaje gutakaza umukino wayo wa mbere, PNFL iri hafi kurangira, ubwo yatsindwaga na AS Kigali 1-0 ariko ntibyayibuza gutwara Primus Cup habura imikino 5 yose.
APR FC kandi isa nk'aho nta bibazo bihambaye by’abakinnyi yigeze igira kuko abasabwa bose babaga bahari. Umukinnyi Jean Baptiste Mugiraneza ashobora kuzashimiriwa n’iyi kipe kuko ari muri bamwe ikesha gutwara Primus Cup.
APR FC irangije ifite amanota 59 ikaba irusha ikipe iyigwa mu ntege, ariyo Kiyovu Sports, amanota 18 yose.
8. Rayon Sports ku mwanya wa 6
Iyi kipe ni imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda gusa uyu mwaka w’imikino ntiwayihiriye kuko iwusoje iri mu myanya mibi ugerereranyije n’izina ryayo, cyane ko ari ikipe, n’ubwo yaba itasohotse, itarajyaga ibura mu myanya 3 ya mbere.
Uyu mwaka wayibereye amateka kuko no kutitwara neza ahanini ibiterwa n’ibyagiye bibera mu buyobozi bwayo hejuru nk’aho wasangaga umutoza Andy M’futila aza akongera akagenda, ubundi hakaza umutoza Ernezn utarakundwaga n’abakinnyi, nabo bakamutura intsinzwi. Ibi byose rero biza gutuma iyi kipe igenda itsitara n’ahatari ngombwa.
Rayon Sports isoje PNFL iri ku mwanya wa 6 n’amanota 28 aho irushwa na mukeba Kiyovu Sports amanota 13.
9. Amategeko amwe n’amwe atarubahirijwe
Mu gihe iyi shampiyona yakinwaga, abakunzi b’umupira w’amaguru ntibishimiye bimwe mu byemezo byafatwaga.
Aha abenshi bibuka igihe APR FC yakinaga na Etincelles FC ku mukino w’igice kibanza cya shampiyona maze imvura ikaza kugwa. Etincelles FC yahise itaha bwije ariko FERWAFA ivuga ko hagomba gukurikizwa itegeko rirebana n’ibiza, ariryo rivuga ko "umukino ugomba gusubirwamo bukeye, ukabera kuri stade imwe kandi n'abasifuzi bakaguma ari babandi."
FERWAFA yakomeje ivuga ko hari n’andi makipe byakorewe. Etincelles FC yanze kugaruka maze iterwa mpaga.
Gusa mu minsi ishize icyatangaje abantu ni uko ubwo Musanze FC yakinaga na Mukura VS hanyuma umukino ugasubikwa kubera imvura, abantu barindiriye ko umukino usubirwamo bukeye, bikagenda nk'uko byagenze ku mukino wa APR FC na Etincelles FC, baraheba. Umukino waje gusubirwamo habura umunsi umwe gusa ngo PNFL isozwe.
Ibi bikaba byarateje urujijo mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Ikindi kibazo cyavutse ni ruswa yarezwe umukinnyi w’Amagaju FC ubwo byavugwaga ko yayihawe na Rayon Sports ngo aze gusangira n’abandi bakinnyi bitsindishe ariko Amagaju FC akaza kubimenya agahita amwirukana, arangiye ashyikiriza n'ikirego FERWAFA.
Ibi nabyo ntibyigeze bikurikiranwa ahubwo uyu mukinnyi yaje no guhabwa ikarita imwemerera gukinira Etincelles FC mu mikino yo kwishyura mu gihe nyamara mu Butaliyani ho ruswa yatumye ba Luciano Moggi wari umuyobozi wa Juventus ahagarikwa mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru mu buzima bwe bwose kubera caliciopoli ya 2006.
10. Police FC yashyuhije shampiyona
Ubwo Police FC yatangiraga shampiyona, abantu bari batangiye kuyita Man City ya hano mu Rwanda kubera kugura abakinnyi benshi kandi bakomeye ibavanye no mu makipe akomeye ya hano mu Rwanda. Ibyo byose Police FC yabikoraga kandi ari nako irekura amafaranga atubutse.
Icyo gihe, bayobowe n'umutoza Abdul Mbarushimana, bakinnye imikino ya mbere 2 maze barayitsinda. Gusa nyuma hahise haza umutoza Goran Kopunovic ukomoka muri Serbia. Uyu we akihagera ntiyasakirwa dore ko yahise atsindwa imikino 5 ikurikirana biviramo ko abamwungirije bose, harimo na Mbarushimana, birukanwa.
Aho ni nabwo iyi kipe yahise itangira gutsinda ndetse ituma hanabaho guhangana ku makipe kuko andi yasaga n'aho asinziriye.
Iyi kipe ntiyarekeye aho dore ko yahise inakusanya abafana b’abaturage basanzwe bakajya babishyura. Ibyo byatumye iyo kipe ihita ibona abafana — nyamara amakipe nka ATRACO FC yo yari itunze abashoferi yaburaga n’abafana 100 kuri stade. Police FC yo yaje ije ibasha ndetse no kwicara muri Big Four kuko ubu irangije PNFL iri ku mwanya wa 3.
No comments:
Post a Comment