Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 17 irakina umukino wa nyuma mu matsinda mu mikino y’igikombe cy’isi. Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri abeshi bari kwibaza niba iramutse itsinze Canada yahita ikomeza mu mikino ya 1/8 cy'irangiza.
IGIHE.com yagerageje kubakorera isesengura ry’ibishoboka igihe u Rwanda rwaba rutsinze Canada, twasanze Amavubi akeneye itsinzi gusa kugira ngo akomeze mu mikino ya 1/8 cy'irangiza.
Mu mikino ya 1/8 cy’irangiza hagomba kujyamo amakipe 16 muri 24 yitabiriye iri rushanwa, hakazakomeza amakipe ya mbere abiri yo muri buri tsinda hiyongereho amakipe 4 yabaye aya gatatu mu itsinda, byumvikana ko mu matsinda 6 hagomba kuboneka amakipe 6 azaza ku mwanya wa 3, icyo gihe hagomba gutoranywamo amakipe 4 yitwaye neza.
Amatsinda 2 ya mbere yarangije imikino y’ amatsinda, byagaragaye ko mu itsinda rya mbere A hazazamuka amakipe 2 gusa kuko ikipe ya gatatu ya Korea y’amajyaruguru ifite amanota 2 gusa, byumvikana ko itabangamira u Rwanda mu gihe twaba twatsinze Canada kuko Amavubi yaba afite amanota atatu.
Mu itsinda rya kabiri cyangwa B naho imikino yarangiye, ikipe ifite umwanya wa gatatu ni Argentine ifite amanota atatu, Amavubi aramutse atsinze yaza ku mwanya wa gatatu nayo akagira amanota atatu.
Iyo urebye ku bitego Argentine yabashije gutsinda, ibitego 3 mu mikino itatu yakinnye itsindwa 7 byumvikana ko ifite umwenda w’ibitego 4, Amavubi amaze gutsindwa ibitego 3 mu mikino 2 amaze gukina, nta gitego na kimwe u Rwanda rwari rwatsinda muri iyi mikino bivuze ko Amavubi afite umwenda w’ ibitego 3.
Birumvikana ko mu gihe Amavubi yaramuka atsinze uko byagenda kose umwenda w’ibitego wagabanuka niyo yaba yatsinze 1-0 cyagwa harimo itandukaniro y’igitego 1 (urugero: Rwanda 7-6 Canada).
Ibi byagaragaje ko ikipe ya Argentine bitewe n’umwenda w’ ibitego byishi ifite nayo yasezerewe, bisobanura ko amakipe 4 yabaye aya gatatu azazamuka azaturuka mu matsinda asigaye (ukuyemo itsinda A na B), byumvikana ko n’ itsinda rya C ririmo n’u Rwanda ikipe iratsinda hagati y’ u Rwanda na Canada irakomeza.
Amavubi U17 yiteguye gushaka itsinzi kuri Canada
Nyuma yaho Faustin usengimana Atari bukine kubera imvune na Michelle Rusheshangoga kubera amakarita abiri y’umuhondo.
Amakuru dukesha Bonnie Mugabe, ni uko umutoza Richard Tardy yafashe icyemezo cyo kuza gukinisha Eugene Habyarimana mu mwanya wa Rusheshangoga ku ruhande rw’ iburyo, Turatsinze Hertier akaza kuguma mu mwanya wa Usengimana.
Izo nizo mpinduka zishobora kugaragara mu ikipe y’u Rwanda iri bukine na Canada guhera saa yine z’ ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2011.
Bonnie Mugabe yakomeje atangaza ko morale ari yose mu ikipe y’igihugu Amavubi U 17, ku munsi w’ejo abahanzi bavuye muri Canada bamaze iminsi bafana ikipe y’igihugu Amavubi U17 barimo Samputu n’abandi bataramiye ikipe mu masaha ya nimugoroba babifuriza intsinzi ku mukino wa Canada.
Icyo gitaramo cyagaragayemo Ministiri w’urubyiruko Umuco na Siporo Protais Mitali, Ambasaderi James Kimonyo, umuyobozi wa FERWAFA Brig. Gen. Jean Bosco Kazura n’abandi bafana batandukanye.
Imikino itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya25 Kamena, ikaza kuba ku isaha imwe muri buri tsinda. Itsinda C imikino iraba saa yine z’ijoro, itsinda D iraba saa saba z’ ijoro (ku masaha yo mu Rwanda).
Itsinda C
Uruguay vs England
Canada vs Rwanda
Itsinda D
USA vs New Zealand
Czech Republic vs Uzbekistan
Imikino yaraye ibaye
Mexico 3-2 Netherlands
Congo 1-1 Korea
Japan 3-1 Argentina
Jamaica 1-1 France
No comments:
Post a Comment