Sunday, May 22, 2011

Rayons sport yongeye gusigara ku rugo!

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Gicurasi 2011 ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe na mirongo ine (17h40) nibwo ikipe ya Rayons sport yamenye ko izongera gusigara ku rugo nyuma yo gutsindirwa kuri penariti n’ ikipe ya Police FC igahita isezererwa mu gikombe cy’ Amahoro aho yari isigaranye amahirwe.

Ikipe ya Rayons sport yashakaga kuba yatwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika iherukamo kera birangiye isezerewe n’ ikipe ya Police FC, kuri Stade ya Mumena umukino wahuje aya makipe watangiye nabi ku ruhande rwa Rayons Sport aho mu minota 20 ya mbere ikipe ya Police yari imaze gutsinda 2-0 byavuye ku makosa yagaragaraga muri ba myugariro bo hagati ba Rayons sport Gaseruka Alua na Twahirwa Bonfils Christian.

Igice cya mbere cy’ umukino kigiye kurangira umutoza Jean Marie Ntagwabira wa Rayons yatunguye abaraho afata icyemezo cyo gusimbuza myugariro Gaseruka utarimo yitwara neza yinjiza rutahizamu Mwiseneza Jamali abeshi bazi kw’ izina rya Petit jimmy, iki gikorwa cy’ umutoza cyahise kigira akamaro kuko ikipe ya Rayons yahise isa niyinjiye mu mukino itangira gukina neza iranasatira cyane, byaje kuyiviramo kubona igitego cyatsinzwe na Ntamuhanga Tumayine ku ishoti ryiza yateye umunyezamu wa Police FC Mutuyimana Evariste ntiyamenya aho umupira wanyuze, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayons yaje yariye amavubi ihita yishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sibomana Abuba abari kuri stade ati aka Police karashobotse, amakipe yakomeje kwatakana ku mpande zose ariko ntihagira igihinduka bahita batera za penariti aho ikipe ya Police yinjije 5 naho Rayons yinjija 4 nyuma yahoo Murenda Abedi atabashije kwinjiza penariti yateye, ikipe ya Police FC yerekeza mu mikino ya ½ cyirangiza.

Mu wundi mukino wa ¼ cyirangiza waberaga kuri Stade Regional i Nyamirambo ikipe ya APR FC isangannye iki gikombe yasezereye ikipe ya Kiyovu VS nyuma yaho iyitsindiye igitego 1-0 cyatsinzwe na Migy ku munota wa 17 w’ igice cya mbere, mu mikino ya ½ cyirangiza APR FC ikazacakirana na Police FC.

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Gicurasi 2011 hakaba hategerejwe indi mikino yo muri ¼ cyirangiza. Harimo:

AS Kigali vs Marines
Muhanga vs Mukura

No comments:

Post a Comment