Tuesday, May 24, 2011

Abakobwa bitabiriye imikino y’Afurika ya Handball barinubira uburyo babayeho

Amakipe y’abakobwa yitabiriye imikino y’Afurika yiswe “International Handball Federation (IHF) Women Challenge Trophy Tournament” iri kubera i Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera, baratangaza ko batishimiye imibereho y’aho bacumbitse i Nyabugogo muri Resident Hotel.
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Jennifer Uwimpaye, Kapitene w’ikipe y’igihugu y’Abakobwa ya Handball yavuze ko agereranyije n’uburyo abandi bakinnyi babaho bo bafashwe nabi. Uwimpaye yavuze ko nk’abakinnyi b’Abanyarwanda bo bagombaga kwihanganira iyo mibereho, ariko ikibazo kiri ku bakinnyi baturuka mu bindi bihugu bacumbikiwe muri iyo Hoteli.
Uwimpaye avuga ko usibye kuba bakora urugendo rurerure bava i Remera bajya aho barara i Nyabugogo muri Resident Hotel ahitwa kwa Mutangana, aho hantu bacumbitse abakozi babo batazi gutanga serivisi nziza.
Muri Resident Hotel iherereye i Nyabugogo hacumbitse abakinnyi bo mu bihugu birindwi byitabiriye imikino y’Afurika yo gushaka itike yo kuzajya mu mikino y’igikombe cy’isi gishobora kuzakinirwa muri Brazil umwaka utaha wa 2012.
Ibihugu 7 bicumbitse muri Hoteli imwe ya Resident ni Congo Brazzaville, Cote d’Ivoire, Cape Vert, Ethiopia, Mozambique, Madagascar n’u Rwanda rwakiriye imikino yatangijwe ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2011.
Twahirwa Alfred, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ari na we ukuriye iyo mikino yavuze ko abakinnyi babacumbikiye Nyabugogo kuko ari bwo bushobozi bari bafite.
Twahirwa yavuze ko amafaranga azakoreshwa muri iyo mikino izasozwa mu mpera z’iki cyumweru ari ayatanzwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Handball kandi yari make na ho mu Rwanda akaba ari nta yindi nkunga babonye. Inkunga Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Handball ryageneye u Rwanda yo kwakira imikino ya Challenge Trophy ihwanye n’ibihumbi mirongo itanu na bitanu b’amadolari angana hafi na miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.






Pascal Bakomere ku izuba rirashe

No comments:

Post a Comment