Tuesday, May 24, 2011

Amwe mu mateka y’amakipe ari kumwe n’u Rwanda mu gikombe cy’isi

Tariki ya 17 Gicurasi 2011, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi, bari bahanze amaso i gihugu cya Mexico, ahagombaga kubera tombora y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17. Abanyarwanda ho byari akarusho kuko ni ubwa mbere izina ry’igihugu ry’u Rwanda, ryari ritegerejwe kugaragara muri rimwe mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (Fifa).
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifashishije urubuga rwa internet rwa Fifa, www.fifa.comndetse n’ibindi binyamakuru byo hanze cyifuje gutangariza Abanyarwanda, amwe mu mateka y’ibihugu biri kumwe n’ u Rwanda mu itsinda C.
Imwe mu makipe afite umwihariko mu makipe ari mu itsinda C, ni ikipe y’igihugu cy’u Rwanda kuko ari ubwa mbere yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17 mu gihe andi makipe yose yashoboye kugera kuri urwo rwego, icyakora nta kipe n’imwe mu ziri mu itsinda C irashobora kwegukana igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse nta n’ikipe irashobora nibura kwegukana umwanya wa kane.
U Bwongereza
Ikipe y’u Bwongereza izakina umukino ufungura n’u Rwanda, ni ikipe igenda itera mbere cyane mu myaka yo hafi ishize, iyi kipe ikaba yaratangiye kwigaragaza cyane mu mwaka wa 2007, ubwo yageraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi ku batarengeje imyaka 17 igatsindwa na Espagne. Icyo gihe nibwo yabonye itike ya mbere yo gukina igikombe cy’isi. 
Mu mwaka wa 2009, iyi kipe ntiyashoboye kubona itike y’igikombe cy’isi cyabereye muri Nigeria, ariko muri 2010 yaje kwibikaho igikombe cy’i Burayi itsinze ikipe ya Espagne ikaba yari iyobowe n’umutoza John Peacock, ari na we ugitoza iyi kipe.  
Ikipe y’u Bwongereza yabonye itike y’igikombe cy’isi, nyuma yo kugarukira muri ½ cy’igikombe cy’u Burayi, ikaba icungira cyane kuri rutahizamu witwa Hallam Hope ukinira ikipe ya Everton, akaba amaze gutsindira iyi kipe ibitego 12 kuva yatangira guhamagarwa muri Kanama 2010. Iyi kipe kandi inacungira kuri kapiteni wayo witwa Nathaniel Chalobah ukinira ikipe ya Chelsea. 
Canada
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ya Canada, yaherukaga kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 1995 ubwo cyaberaga muri Ecuador, icyo gihe yatsinze imikino itatau yose yakinnye mu gikombe cy’isi.
Ikipe ya Canada itozwa na Sean Fleming, yashoboye gutungurana mu mikino y’igikombe cyo ku mugabane w’Amerika y’Amajyaruguru kuko yagarukiye ku mukino wa nyuma itsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nabwo yabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi. Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma itaratsindwa igitego na kimwe, imaze gutsinda ibitego 11 ariko iza gutsindwa ku mukino wa nyuma ibitego 3-0.
Ikipe ya Canada ifite ingufu nyinshi muri ba myugariro, bayobowe n’umuzamu witwa Maxime Crépeau ndetse ikagira na rutahizamu ukomeye witwa Keven Aleman. 
Uruguay
Ikipe ya Uruguay ni yo kipe ifite amateka menshi mu gikombe cy’amakipe y’abatarengeje imyaka 17, mu makipe yose ari mu itsinda C. Uruguay igiye muri iki gikombe cy’isi ku nshuro yayo ya gatanu, aho yageze kure  ni mu mwaka wa 1999 na 2009, ubwo ya yagarukiye mu mikino ya ¼ .
Ikipe ya Uruguay, itozwa na Fabian Coito, icungira cyane muri ba myugariro, dore ko ariyo kipe yatsinzwe ibitego bike, mu bihugu bitandatu bizaza mu gikombe cy’isi bivuye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo ndetse ikaba icungira cyane ku mukinnyi utaha izamu witwa Juan Cruz Mascia, ari na we watsinze ibitego byinshi mu irushanwa ryo muri Amerika y’Amajyepfo. Uyu musore akaba ari uwo kwitondera cyane ko akomeje no gushakishwa n’amakipe menshi yo ku mugabane w’i Burayi kuko afatwa nk’uzasimbura rutahizamu wa Uruguay witwa Diego Forlan wamenyekanye mu makipe nka Manchester United na Atletico Madrid.
Imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, yatangiye mu mwaka wa 1985, icyo gihe ikaba yaritwaga igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 16, iza guhindura izina mu mwaka wa 2007.
Kuva igikombe cy’isi cyatangira, ikipe imaze kugitwara inshuro nyinshi ni Nigeria imaze kugitwara inshuro eshatu (1985, 1993 na 2007) na Brazil (1997, 1999, 2003), ikipe ya Ghana imaze kugitwara inshuro ebyiri (1991 na 1995) mu gihe ibindi bihugu bisigaye byagitwaye inshuro imwe aribyo u Bufaransa (2001), u Burusiya (1987), Saudia Arabia (1989), Mexico (2005), n’u Busuwisi (2009) mu irushanwa riheruka.


Maurice Kabandana ku izuba rirashe

No comments:

Post a Comment