Monday, May 30, 2011

FERWAFA ikwiye gukosora uburyo ipanga abasifuzi.

byaravuzwe keshi ko mu mupira w' amaguru kugirango utere imbere haba hacyenewe n' abasifuzi bazima, bagasifura neza imikino ubundi imikino ikagenda neza.
mu mupira w' u Rwanda uyoborwa na FERWAFA hari ikibazo cy' abasifuzi, mu cyiciro cya mbere cyo si cyane kuko hagaragara rimwe na rimwe amakosa wenda ugasanga nukutamenya gusifura cyagwa habaho no kwiba nibibe buri munsi.
mu cyiciro cya kabiri hari ikibazo cy' abasifuzi kandi gikomeye, uko bapangwa, FERWAFA ngo ireba aho umukino uzabera igashaka abasifuzi batuye hafi yaho kubera ikibazo cya deplacement, byumvikana ko abasifuzi akeshi basifurira amakipe bahorana nayo hakwiyongeraho ko usanga nta bayobozi bo muri FERWAFA baba baje kureba iyo mikino bikaba ibindi bindi.
muri iyi week end byo byabaye ibindi ubwo ikipe ya UNR FC yaterwaga mpaga kandi umukino utarangie kuko bari bageze ku munota wa 35 w' igice cya kabiri UNR FC ifite 2-1 cya United Stars.

nawe reba ubu se ibi birakwiye.

Ku munsi wa 17 wa shampiyona, umusifuzi yaburiwe irengero mu mukino hagati!

Ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2011 hakinwe imikino y’ umunsi wa 17 ya shampiyona y’ icyiciro cya kabiri mu mupira w’ amaguru mu Rwanda. Imikino ikaba igeze aho rukomeye, dore ko hasigaye umunsi umwe wa shampiyona kugirango haboneke amakipe 4 muri buri tsinda azerekeza mu mikino ya ¼ cy'irangiza.

Icyagaragaye kuri uyu munsi ni ukuburirwa irengero kw’ umusifuzi wo ku ruhande (linesman) mu mukino wa UNR na United Stars bituma UNR iterwa mpaga. Ikindi n’ ikipe ya Espérance FC yo kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara ikomeje kwitwara neza ikaba yaranyagiye Rwamagana City i Kibungo ibitego 5 ku busa harimo ibitego bitatu bya rutahizamu Hakizimana Vincent.

Ikindi cyabaye ni ukutagera ku kibuga kw’ ikipe ya Zèbres, aho Espoir FC yahise iyitera mpaga, iyi ngeso ikunda kugaragara mu mikino ya nyuma yo mu kiciro cya kabiri iyo amakipe abona ko ntacyo akirwanira.

UNR yatsinze 2-1 iterwa mpaga!

Iyo ugiye ku rubuga rwa interineti rw’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA, urasanga ikipe ya Kaminuza nkuru y’ u Rwanda yaratewe mpaga ku munsi wa 17 wa shampiyona aho yagombaga gukina na United Stars.

Abari ku kibuga cya Kabagari aho uyu mukino wabereye badutangarije ko uyu mukino utabashije kurangira, uyu mukino wahagaze ugeze ku munota wa 35 w’ igice cya kabiri aho ikipe ya UNR yari ifite ibitego 2-1 cya United Stars, bakomeje badutangariza ko umusifuzi ariwe wafashe icyemezo cyo guhagarika umukino nyuma y'aho umusifuzi wo ku ruhande abuze!

Twavuganye na kapitene w’ ikipe ya UNR Bereki adutangariza ko batunguwe no kubona batewe mpaga, Bereki ati “umukino watangiye neza, amakipe abiri ahanganye pe! Ariko umusifuzi agakomeza kudasifura neza, nyuma umusifuzi yaje gutanga penaliti mu gihe rwose nta kosa ryari ribaye, yewe niyo riba ryabaye ntibari mu rubuga rw'amahina kuko harimo nka metero 3, ku buryo na kwa kundi abakinnyi bagwa bakigaragura ntiyashoboraga kugera mu rubuga rw’ amahina, none ngo baduteye mpaga!”

Kapitene Bereki yakomeje adutangariza ko hahise haba akavuyo , ati "ariko police yabaye hafi ku buryo byahise bishira, penaliti turayemera kuko nta kundi twari kubigenza ariko twumva ngo umupira urahagaze kuko ngo umusifuzi wo ku ruhande abuze, kandi ngo ntibasifura ari babiri gusa doreko ntana komiseri w’ umukino wari uhari."

Sunday, May 29, 2011

Amavubi: Karekezi azagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri

Ikipe y’ igihugu Amavubi imyitozo aho iri kwitegura umukino n’ ikipe y’ igihugu y’ u Burundi mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya CAN 2012 izabera muri Gabon na Equatorial Guinea, mu bakinnyi umutoza yongeye guhamagara karekezi Olivier ategerejwe kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri.

Nyuma y’ igihe kitari gito bamwe mu bakinnyi babigize umwuga batitabazwa mw’ ikipe y’ igihugu Amavubi, umutoza Sellas Tetteh yongeye kubagirira icyizere ku mukino ari kwitegura bazakina n ikipe y’ igihugu y’ u Burundi, Kalisa Mao, Bokota Labama, Dady Birori na Karekezi Olivier bahamagawe nk’ abakinnyi bakina hanze y’ igihugu biyongera kuri Uzamukunda Elias Baby na Mafisango baheruka kugaragara mu mukino Amavubi aheruka gukina.

Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na Karekezi Olivier, ukinira ikipe ya Osters ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Sweden kuri interineti yadutangarije ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri nijoro ku buryo kuwa Gatatu azagaragara mu myitozo n’ abandi bakinnyi, yakomeje adutangariza ko yishimiye kongera guhamagarwa kandi ko yiteguye kwitwara neza afasha bagenzi kugira ngo babone itsinzi. Tumubajije ku kibazo abeshi bavuga ko yaba yarasubiye inyuma yadutangarije ko mu mikino habaho kubyuka umeze neza cyagwa wasubiye inyuma akaba ariyo mpamvu azahagera kare agakorana imyitozo n’n abandi ubundi umutoza yabona agashakamo abashoboye ntabyo kuvuga ko niba uri umukinnyi wabigize umwuga bihagije kugira ngo uboneke mu bakinnyi bagomba kubanza mu kibuga.

Abandi bakinnyi umutoza Sellas Tetteh yahamagaye bakina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni Bokota Labama wa Motema Pemba, Dady Birori ukinira ikipe ya FC Lupopo ndetse na Kalisa Mao, amakuru dukesha The New Times ngo n’uko aba bakinnyi baraturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bazagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, Patrique Mafisango yamaze kugera mu Rwanda ari gukorana n’abandi imyitozo naho Uzamukunda Elias Baby ukina muri AS Canes mu Bufaransa biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri icyi Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2011.

U Rwanda rurabarizwa ku mwanya wa gatatu n’ amanota 3 mu itsinda H, mu igihe Amavubi yatsinda umukino bazakina n’ ikipe y’ igihugu y’ u Burundi iri ku mwanya wa nyuma n’ inota rimwe naho Côte d'Ivoire iri ku mwanya wa mbere n’ amanota 9 igatsinda Benin iri ku mwanya wa kabiri n’ amanota 4 u Rwanda rwahita rufata umwanya wa kabiri.

Uko imikino itegerejwe mu itsinda C:

Ku Cyumweru tariki ya 5 Kamena 2011

Burundi VS Rwanda
Benin VS Côte d'Ivoire

Barca we!

Abanyarwanda beshi baraye bakurikiranye umukino wa nyuma wa champions league aho FC Barcelone yandagaje ikipe ya Man u yasaga nifite abafana beshi kuri uyu mugoroba bitewe nuko hari abafana bandi makipe bamaze kurambirwa kubona Barca itsinda gusa idatsirwa.
Ariko ibyo twaraye tubonye barambirwa batarambirwa baracyafite igihe bareba Barca itsinda kabisa.

Tuesday, May 24, 2011

Amavubi yatangiye kwitegura u Burundi

Imikino H
Ku wa 5 Kamena 2011
Burundi vs Rwanda
Benin vs Ivory Coast
Mu rwego rwo kwitegura umukino ugomba kubahuza n’ikipe y’u Burundi Intamba ku rugamba mu majonjora y’igikombe cy’Afurika, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2011, ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo.
Nk’uko bitangazwa n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi Eric Nshimiyimana tariki ya 23 Gicurasi 2011, avuga ko ugereranyije n’umukino ubanza batsinzemo u Burundi, nta mpinduka nyinshi bazazana mu bijyanye n’abakinnyi bakinnye.
Nshimiyimana avuga ubu ari bwo bagitangira imyitozo, ariko bagiye gukora ibishoboka byose bakazitwara neza ku mukino bafitanye n’u Burundi kuko ushobora kongerera amahirwe menshi u Rwanda.
Nshimiyimana akomeza avuga ko umukino w’u Burundi ari umwe mu mikino ikomeye bafite kandi bagomba gutsinda kugira ngo byibuze bazabe mu makipe yitwaye neza mu itsinda H u Rwanda ruhereyemo.
Nshimiyimana avuga ko umukino wo mu gihugu cy’u Burundi uzaba ari umukino utoroshye kandi ufite byinshi usobanuye bawutsinze byabaha amahirwe yo gukomeza gusatira umwanya wa kabiri mu itsinda.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kuvugana n’umutoza wo mu gihugu cy’u Burundi ukomoka mu gihugu cya Algeria, Abdel Amroush kugira ngo agire icyo atangaza kuri uwo mukino ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.
Abakinnyi bahamagawe n’umutoza mukuru Sellas Tetteh ni Jean Luc Ndayishimiye, Jean Claude Ndoli , Patrick Rutayisire, Evariste Mutuyimana, Eric Gasana, Abouba Sibomana, Ismail Nshutiyamagara, Donatien Tuyizere, Aloua Gaseruka, Jean Baptist Mugiraneza, Hussein Sibomana, Peter Kagabo, Haruna Niyonzima, Hegman Ngomirakiza, Eric Serugaba, Jacques Tuyisenge, Kipson Atuheire, Abed Saidi Makasi, Adolphe Hakundukize, Fabrice Dusingizimana,Jean de Dieu Uwineza. Abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga bahamagawe ni Elias Uzamukunda na  Patrick Mutesa Ete Tabu Mafisango.


Peter Kamasa

Amwe mu mateka y’amakipe ari kumwe n’u Rwanda mu gikombe cy’isi

Tariki ya 17 Gicurasi 2011, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi, bari bahanze amaso i gihugu cya Mexico, ahagombaga kubera tombora y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17. Abanyarwanda ho byari akarusho kuko ni ubwa mbere izina ry’igihugu ry’u Rwanda, ryari ritegerejwe kugaragara muri rimwe mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (Fifa).
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifashishije urubuga rwa internet rwa Fifa, www.fifa.comndetse n’ibindi binyamakuru byo hanze cyifuje gutangariza Abanyarwanda, amwe mu mateka y’ibihugu biri kumwe n’ u Rwanda mu itsinda C.
Imwe mu makipe afite umwihariko mu makipe ari mu itsinda C, ni ikipe y’igihugu cy’u Rwanda kuko ari ubwa mbere yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17 mu gihe andi makipe yose yashoboye kugera kuri urwo rwego, icyakora nta kipe n’imwe mu ziri mu itsinda C irashobora kwegukana igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse nta n’ikipe irashobora nibura kwegukana umwanya wa kane.
U Bwongereza
Ikipe y’u Bwongereza izakina umukino ufungura n’u Rwanda, ni ikipe igenda itera mbere cyane mu myaka yo hafi ishize, iyi kipe ikaba yaratangiye kwigaragaza cyane mu mwaka wa 2007, ubwo yageraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi ku batarengeje imyaka 17 igatsindwa na Espagne. Icyo gihe nibwo yabonye itike ya mbere yo gukina igikombe cy’isi. 
Mu mwaka wa 2009, iyi kipe ntiyashoboye kubona itike y’igikombe cy’isi cyabereye muri Nigeria, ariko muri 2010 yaje kwibikaho igikombe cy’i Burayi itsinze ikipe ya Espagne ikaba yari iyobowe n’umutoza John Peacock, ari na we ugitoza iyi kipe.  
Ikipe y’u Bwongereza yabonye itike y’igikombe cy’isi, nyuma yo kugarukira muri ½ cy’igikombe cy’u Burayi, ikaba icungira cyane kuri rutahizamu witwa Hallam Hope ukinira ikipe ya Everton, akaba amaze gutsindira iyi kipe ibitego 12 kuva yatangira guhamagarwa muri Kanama 2010. Iyi kipe kandi inacungira kuri kapiteni wayo witwa Nathaniel Chalobah ukinira ikipe ya Chelsea. 
Canada
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ya Canada, yaherukaga kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 1995 ubwo cyaberaga muri Ecuador, icyo gihe yatsinze imikino itatau yose yakinnye mu gikombe cy’isi.
Ikipe ya Canada itozwa na Sean Fleming, yashoboye gutungurana mu mikino y’igikombe cyo ku mugabane w’Amerika y’Amajyaruguru kuko yagarukiye ku mukino wa nyuma itsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nabwo yabonye itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi. Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma itaratsindwa igitego na kimwe, imaze gutsinda ibitego 11 ariko iza gutsindwa ku mukino wa nyuma ibitego 3-0.
Ikipe ya Canada ifite ingufu nyinshi muri ba myugariro, bayobowe n’umuzamu witwa Maxime Crépeau ndetse ikagira na rutahizamu ukomeye witwa Keven Aleman. 
Uruguay
Ikipe ya Uruguay ni yo kipe ifite amateka menshi mu gikombe cy’amakipe y’abatarengeje imyaka 17, mu makipe yose ari mu itsinda C. Uruguay igiye muri iki gikombe cy’isi ku nshuro yayo ya gatanu, aho yageze kure  ni mu mwaka wa 1999 na 2009, ubwo ya yagarukiye mu mikino ya ¼ .
Ikipe ya Uruguay, itozwa na Fabian Coito, icungira cyane muri ba myugariro, dore ko ariyo kipe yatsinzwe ibitego bike, mu bihugu bitandatu bizaza mu gikombe cy’isi bivuye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo ndetse ikaba icungira cyane ku mukinnyi utaha izamu witwa Juan Cruz Mascia, ari na we watsinze ibitego byinshi mu irushanwa ryo muri Amerika y’Amajyepfo. Uyu musore akaba ari uwo kwitondera cyane ko akomeje no gushakishwa n’amakipe menshi yo ku mugabane w’i Burayi kuko afatwa nk’uzasimbura rutahizamu wa Uruguay witwa Diego Forlan wamenyekanye mu makipe nka Manchester United na Atletico Madrid.
Imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, yatangiye mu mwaka wa 1985, icyo gihe ikaba yaritwaga igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 16, iza guhindura izina mu mwaka wa 2007.
Kuva igikombe cy’isi cyatangira, ikipe imaze kugitwara inshuro nyinshi ni Nigeria imaze kugitwara inshuro eshatu (1985, 1993 na 2007) na Brazil (1997, 1999, 2003), ikipe ya Ghana imaze kugitwara inshuro ebyiri (1991 na 1995) mu gihe ibindi bihugu bisigaye byagitwaye inshuro imwe aribyo u Bufaransa (2001), u Burusiya (1987), Saudia Arabia (1989), Mexico (2005), n’u Busuwisi (2009) mu irushanwa riheruka.


Maurice Kabandana ku izuba rirashe

Abakobwa bitabiriye imikino y’Afurika ya Handball barinubira uburyo babayeho

Amakipe y’abakobwa yitabiriye imikino y’Afurika yiswe “International Handball Federation (IHF) Women Challenge Trophy Tournament” iri kubera i Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera, baratangaza ko batishimiye imibereho y’aho bacumbitse i Nyabugogo muri Resident Hotel.
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Jennifer Uwimpaye, Kapitene w’ikipe y’igihugu y’Abakobwa ya Handball yavuze ko agereranyije n’uburyo abandi bakinnyi babaho bo bafashwe nabi. Uwimpaye yavuze ko nk’abakinnyi b’Abanyarwanda bo bagombaga kwihanganira iyo mibereho, ariko ikibazo kiri ku bakinnyi baturuka mu bindi bihugu bacumbikiwe muri iyo Hoteli.
Uwimpaye avuga ko usibye kuba bakora urugendo rurerure bava i Remera bajya aho barara i Nyabugogo muri Resident Hotel ahitwa kwa Mutangana, aho hantu bacumbitse abakozi babo batazi gutanga serivisi nziza.
Muri Resident Hotel iherereye i Nyabugogo hacumbitse abakinnyi bo mu bihugu birindwi byitabiriye imikino y’Afurika yo gushaka itike yo kuzajya mu mikino y’igikombe cy’isi gishobora kuzakinirwa muri Brazil umwaka utaha wa 2012.
Ibihugu 7 bicumbitse muri Hoteli imwe ya Resident ni Congo Brazzaville, Cote d’Ivoire, Cape Vert, Ethiopia, Mozambique, Madagascar n’u Rwanda rwakiriye imikino yatangijwe ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2011.
Twahirwa Alfred, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ari na we ukuriye iyo mikino yavuze ko abakinnyi babacumbikiye Nyabugogo kuko ari bwo bushobozi bari bafite.
Twahirwa yavuze ko amafaranga azakoreshwa muri iyo mikino izasozwa mu mpera z’iki cyumweru ari ayatanzwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Handball kandi yari make na ho mu Rwanda akaba ari nta yindi nkunga babonye. Inkunga Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Handball ryageneye u Rwanda yo kwakira imikino ya Challenge Trophy ihwanye n’ibihumbi mirongo itanu na bitanu b’amadolari angana hafi na miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.






Pascal Bakomere ku izuba rirashe

Monday, May 23, 2011

Man u yashimishije abakunzi bayo bo mu Rwanda.

Kuri icyi cyumweru ubwo hasozwaga Premier League ikipe ya Manchester united ikegukana igikombe cya 19 mu mateka y' igihugu cy' u Bwongereza n' abanyarwanda barishimye.
                                            kapitene wa united Nemanja vidic azamura igikombe.

aho twarebeye umupira i Remera muri Hill top umuntu yishyuraga 500 nkuko bisazwe ariko wagera muri salle ukumirwa kuko waranywaga, ukanarya ukibaza niba 500 yakugaburira muri hotel, ariko nyuma baje gusobanura ko ari ukwifatanya n' abafana ba united.


nawe uzaryoherwe!

Aya mavubi azahoza abanyarwanda Amarira.

ikipe y' igihugu Amavubi u17 ikomeje kugaragaza ko ari9 ikipe ikomeye kandi idashaka kuzatenguha abanyarwanda.
kuri icyi Cyumweru yatsinze ikipe ya FC Klon 3-1, ibitego 2 bya Eric Nsabimana nicya tibingana.
abakinnyi hafi ya bose bakaba bageze mu kibuga kuko umutoza akomeje gahunda ye yo kubatinyura.

                                              Micon Justin ari kwahagiza abadage.


mukanya saa kumi kuri ministere harabera ikiganiro n' abanyamakuru aho abayobozi bongera gusobanura gahunda y' amavubi koko, ndetse na Mexico campain.

Sunday, May 22, 2011

Aba bana bameze neza, ibi byose nibigaragaza ko ikintu cyose kigomba gutegurwa, niba duteguye abana mu myaka 2 gusa tukaba tugiye mu gikombe cyu' Isi kuki tutabikomeza ejo hazaza tukazaba turi mu bihugu bibura mu mikino nkiriya ugasanga byacitse.
wari wumva ukuntu bicika iyo ikipe nka Brezil ibuze mu gikombe runaka!

Icyiciro cya kabiri: UNR FC na Aspor fc umukino warasubiswe kubera imvura.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2011 shampiyona y’ icyiciro cya kabiri yari yakomeje, umukino wario utegerejwe na beshi wari guhuza ikipe ya Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda na Aspor fc ntiwabaye kubera imvura nyishi yaguye I Huye, muri iri tsinda A aho ibintu bimeze nabi kuri icyi Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi hategerejwe umukino ukomeye hagati y’ ikipe ya Esperance fc ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere na United Stars ikaza kubera ku Mumena.
Ikindi cyagaragaye kuri uyu munsi n’ ukutagaragara ku kibuga kw’ ikipe ya Kirehe byaje kuyiviramo mpaga yatewe na Zèbres FC.
Mu itsinda rya kabiri umukino wagombaga guhuza ikipe ya SEC na Nyanza FC ku  Kicukiro warasubiswwe.

Uko imikino yagenze ku munsi wa 16 wa shampiyona.

Itsinda A
Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2011
Union FC 
3-2 Rwamagana City (FERWAFA, 13H30)
SORWATHE FC 
1-1 Espoir FC (Kinihira)

Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2011
Espérance FC v United Stars (Mumena)

Uko amakipe ahagaze kugera mw’ itsinda A

NO
TEAM
PTs
01
ESPERANCE FC
31
02
ESPOIR FC
29
03
SORWATHE FC
28
04
ASPOR FC
25
05
UNR FC
25
06
UNITED STARS
24
07
ZEBRES FC
21
08
UNION FC
17
09
KIREHE FC
8
10
RWAMAGANA CITY
5


Itsinda B.
Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2011
Intare FC 
0-1 Pépinières FC (Kamena)
Interforce FC 
3-0 Bugesera FC (FERWAFA)
Unity FC 
0-1 Stella Maris (Busogo)

Uko amakipe ahagaze kugera mw’ itsindaB
NO
TEAM
PTs
01
PEPINIERES FC
32
02
STELLA MARIS
32
03
NYANZA FC
31
04
INTERFORCE FC
30
05
SEC
28
06
ETOILE DE L'EST
19
07
UNITY FC
18
08
BUGESERA FC
15
09
INTARE FC
13







Rayons sport yongeye gusigara ku rugo!

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Gicurasi 2011 ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe na mirongo ine (17h40) nibwo ikipe ya Rayons sport yamenye ko izongera gusigara ku rugo nyuma yo gutsindirwa kuri penariti n’ ikipe ya Police FC igahita isezererwa mu gikombe cy’ Amahoro aho yari isigaranye amahirwe.

Ikipe ya Rayons sport yashakaga kuba yatwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika iherukamo kera birangiye isezerewe n’ ikipe ya Police FC, kuri Stade ya Mumena umukino wahuje aya makipe watangiye nabi ku ruhande rwa Rayons Sport aho mu minota 20 ya mbere ikipe ya Police yari imaze gutsinda 2-0 byavuye ku makosa yagaragaraga muri ba myugariro bo hagati ba Rayons sport Gaseruka Alua na Twahirwa Bonfils Christian.

Igice cya mbere cy’ umukino kigiye kurangira umutoza Jean Marie Ntagwabira wa Rayons yatunguye abaraho afata icyemezo cyo gusimbuza myugariro Gaseruka utarimo yitwara neza yinjiza rutahizamu Mwiseneza Jamali abeshi bazi kw’ izina rya Petit jimmy, iki gikorwa cy’ umutoza cyahise kigira akamaro kuko ikipe ya Rayons yahise isa niyinjiye mu mukino itangira gukina neza iranasatira cyane, byaje kuyiviramo kubona igitego cyatsinzwe na Ntamuhanga Tumayine ku ishoti ryiza yateye umunyezamu wa Police FC Mutuyimana Evariste ntiyamenya aho umupira wanyuze, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayons yaje yariye amavubi ihita yishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sibomana Abuba abari kuri stade ati aka Police karashobotse, amakipe yakomeje kwatakana ku mpande zose ariko ntihagira igihinduka bahita batera za penariti aho ikipe ya Police yinjije 5 naho Rayons yinjija 4 nyuma yahoo Murenda Abedi atabashije kwinjiza penariti yateye, ikipe ya Police FC yerekeza mu mikino ya ½ cyirangiza.

Mu wundi mukino wa ¼ cyirangiza waberaga kuri Stade Regional i Nyamirambo ikipe ya APR FC isangannye iki gikombe yasezereye ikipe ya Kiyovu VS nyuma yaho iyitsindiye igitego 1-0 cyatsinzwe na Migy ku munota wa 17 w’ igice cya mbere, mu mikino ya ½ cyirangiza APR FC ikazacakirana na Police FC.

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Gicurasi 2011 hakaba hategerejwe indi mikino yo muri ¼ cyirangiza. Harimo:

AS Kigali vs Marines
Muhanga vs Mukura

Amavubi u17 na FC Koln mu mukino wa gicuti kuri icyi Cyumweru.


Ikipe y’ igihugu Amavubi y’ abatarengeje imyaka 17 ikomeje imyiteguro ikaze mu Budage, kuri icyi Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2011 barakina umukino wa gicuti n’ ingimbi z’ ikipe ya FC Koln.
Ikipe y’ igihugu Amavubi u17 igomba guhagararira umugabane wa Afurika mu mikino y’ igikombe cy’ Isi cy’ abatarengeje imyaka 17 kigomba gutangira tariki ya 18 Kamena 2011 muri Mexico, ikomeje imyiteguro ikaze nyuma yo gukina imikino myishi ya gicuti iracyakomeje cyane ko umutoza Richardy Tardy yemeza ko ikipe ye imeze neza ahasigaye ari kumenyera imikino mpuzamahanga.
Amakuru ducyesha Bonnie Mugabe uri kumwe n’ ikipe mu Budage n’ uk9o ikipe yose imeze neza, nta mbvune usibye Nzarora Marcel wari umaze iminsi ariko nawe akaba yatangiye imyitozo n’ abandi ariko akaba atari bugaragare mu mukino na FC Koln.
Ikipe y’ igihugu Amavubi u17 iri mw’ itsinda C, ikazakina umukino wayo wa mbere ku munsi wa kabiri w’ irushanwa n’ u Bwongereza, Richardy Tardy aratangaza ko ashaka gutsinda umukino we wa mbere ubwo bazaba bakina n’ u Bwongereza tariki ya 19 Kamena 2011.